Saturday 19 October 2024

[Rwanda Forum] Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel | IGIHE


Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel | IGIHE
Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel | IGIHE

Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagororwa bari bafunzwe barimo Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n'abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco by'imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n'ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri Gasana Emmanuel Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n'amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere by'aho aba, mu gihe cy'iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibyo bigomba kubahirizwa ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy'igifungo cye kirangiye.

Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa, iteka rikomeza rigira riti "Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n'imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka."

Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy'igihano cy'igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Uretse abahawe imbabazi ku gihano bari basigaje hari uwagabanyirijwe ibihano ari we PC Tuyishime Moise wari warahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 ariko kikaba cyagabanyijwe kugera ku myaka 10.

Gasana Emmanuel yafunzwe yari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Callixte Mbarushimana : Kagame yaramubeshyeye bifata ubusa.

Imana ntirenganya. Ntimwibagirwe no kunyuza amaso muri commentaires! Callixte Mbarushimana : Kagame yaramubeshyeye bifata ubusa. https://yo...

Subscribe to Africa Forum Online Google Group

Subscribe to Africa Forum Online Google Group

To subscribe:

africaforumonline+subscribe@googlegroups.com

To send a message:

africaforumonline@googlegroups.com

To unsubscribe:

africaforumonline+unsubscribe@googlegroups.com