Saturday 19 October 2024

Re: [Rwanda Forum] Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Le samedi 19 octobre 2024 à 01:58:50 UTC+2, 'Nzi Nink' via Rwanda Forum <rwandaforum@googlegroups.com> a écrit :



Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa - VERITAS INFO NEWS
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa.

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Couverture de l'article Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Inkuru iri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ni uko umutangabuhamya watanzwe n'ubushinjacyaha mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu gihugu cy'Ubufaransa nyuma yo gutanga ubuhamya muri urwo rubanza. Abari mu rukiko bose bakaba barumiwe nyuma yo kumva icyemezo cy'uwo mutangabuhamya!

Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo, urukiko rwabonye igikorwa kidasanzwe ubwo umutangabuhamya wahamagajwe n'Ubushinjacyaha, «Bwana Emmanuel Birasa», yasabaga gutanga ubuhamya bwe mu buryo bw'ibanga (à huis clos). Mu gihe yabwiraga Président w'urukiko impamvu y'icyo cyifuzo, yavuze ko afite ibintu bikomeye ashaka gutangaza ariko bikaba bigomba kumvywa n'abafite uruhare gusa muri urwo rubanza.

Nyuma y'uko abari bakurikiye urubanza basohowe mu rukiko, Emmanuel Birasa yatangaje ibintu byahinduye imigendekere y'urwo rubanza. Yagize ati: «Ibyo nashinje Rwamucyo byose ni ibinyoma!» Yongeyeho ko yashyizweho igitutu gikomeye n'inzego z'ubuyobozi z'u Rwanda ku buryo nta yandi mahitamo yari afite uretse kwemera kubeshyera Dr Rwamucyo. Yarangije asaba imbabazi Dr Rwamucyo, amubwira ati: «Mbabarira ngusabye imbabazi, nanjye sinjye!»

Iyi mvugo yatunguye benshi barimo bakurikirana urwo rubanza, kuko Emmanuel Birasa yahise asaba Président w'urukiko kumusabira ubuhungiro mu gihugu cy' Ubufaransa. Yagize ati: «Ikindi nyakubahwa Président, ndasaba ubuhungiro kuko nsubiye mu Rwanda banyica!» Mu gihe ibi byari bimaze kuvugwa, Dr Rwamucyo na bagenzi be bari mu rukiko, kimwe na Gauthier n'umugore we Daphrose bamushinja, batunguwe cyane n'amagambo y'uyu mutangabuhamya !

Icyemezo cya Emmanuel Birasa cyo gusaba ubuhungiro nyuma yo gutanga ubuhamya gikomeje kuba inkuru ishyushe mu bitangazamakuru binyuranye no ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo Birasa yatangaje bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rubanza rwa Dr Rwamucyo, ndetse bikaba byatuma imigendekere yarwo ihinduka mu buryo butari bwitezwe !

Kuva umucamanza yari yafashe ubuhamya bwa Birasa nk'umutangabuhamya w'ingenzi ku byaha bishinjwa Dr Rwamucyo, kwivuguruza kwe bishobora gutuma ubushinjacyaha bubura ikindi kimenyetso gikomeye gishinja Rwamucyo. Ibi kandi bishobora gutuma bigorana ku rukiko mu gufata icyemezo gishingiye ku bimenyetso byagaragajwe. Ikindi ni uko ibyatangajwe na Emmanuel Birasa bishobora gukurura urwicyekwe mu mibanire y'u Rwanda n'Ubufaransa, cyane cyane mu bijyanye no guha ubuhungiro mu Bufaransa abanyapolitiki cyangwa abatangabuhamya bahunze leta y'u Rwanda.

Ubu buhamya buracyasuzumwa n'urukiko kugirango rubufateho umwanzuro, ndetse urubanza rwa Dr Rwamucyo rukaba rwashyize urujijo rwinshi mu bushinjacyaha ku cyemezo urukiko rushobora gufata mu gihe hakomeza kugaragara ubuhamya budasanzwe nk'ubu bwatanzwe na Birasa. Ku rundi ruhande, icyemezo cyo gusaba ubuhungiro cya Emmanuel Birasa cyatumye abatari bacye bibaza ku miterere y'uru rubanza, no ku ruhare politiki ishobora kurugiraho!

Veritasinfo.


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/2BA2DACA-E0FC-46B0-8150-29FE1DDF157D%40yahoo.com.

No comments:

Post a Comment

Re: [Rwanda Forum] Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Pour les incrédules et de mauvaise foi Triples i: Procès du Dr Rwamucyo à la Cour d'Assises de Paris, France. 3è semaine. Synt...

Subscribe to Africa Forum Online Google Group

Subscribe to Africa Forum Online Google Group

To subscribe:

africaforumonline+subscribe@googlegroups.com

To send a message:

africaforumonline@googlegroups.com

To unsubscribe:

africaforumonline+unsubscribe@googlegroups.com