1
ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT
____________________________________________________________________
ITANGAZO
TWONGEYE GUHAMYA UKWEMERA KWACU
Kuva ku wa mbere w'icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'Abanyarwanda, haracicikana imvugo n'inyandiko ziharabika Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement kubera ubuhamya bwatanzwe n'umwe mu bayobozi b'ishyaka ku giti cye, mu rubanza rw'umwanditsi Charles ONANA rwaberaga I Paris kuva ku italiki 7 ya kugeza ku ya 11 Ukwakira, bukaba bwaragize abo budashimisha kubera impamvu zinyuranye, bamwe bakabyuririraho bagamije gutera icyasha ishyaka ISHAKWE.
Kubera amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, Abanyarwanda dufite ibikomere biduhuma ubwenge tukayoborwa n'amarangamutima, uwo mutavuga rumwe agafatwa nk'umwanzi ugomba gukanirwa urumukwiye. Nyuma y'ubwicanyi bwabaye kuva muri 1990 n'ubu igihugu cyacu kikaba cyarabuze amohoro n'ihumure, icyobo gitandukanya Abanyarwanda cyarushijeho kugara.
Mw'ISHAKWE, twiyemeje guhangana n'iyo myumvire, dutoza Abanyarwanda indangagaciro zizatuvana ibuzimu zikatugarura i buntu.
Tuboneyeho uwanya rero wo kwibutsa no kwongera guhamya ukwemera kwacu :
"Ubumuntu, icyubahiro cya muntu, ubudahangarwa bw'ubuzima bwa muntu, agaciro, uburenganzira n'amahirwe bingana ku Banyarwanda bose nta vangura, uburenganzira bwo kwibuka abawe, kwumva akababaro k'undi, kugira uruhare mu bikorwa rusange by'igihugu, ubworoherane n'ubwubahane, guharanira inyungu z'u Rwanda no gushyira imbere ukuri kabone n'iyo twakuzira"; izo ni indangagaciro remezo z'Ishaka ISHAKWE RFM.
Ni yo mpamvu, dushingiye kuri izo ndangagaciro-remezo, tuvuga mw'ijwi riranguruye tutabiciye ku ruhande tuti :
1.Twemera nta zindi mpaka kandi ku buryo budasubirwaho ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi b'imbere mu gihugu, bakicwa bigambiriwe kubera ubwoko bwabo, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
2.Twemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu gihugu, bukozwe na bamwe mu ngabo za FPR mu mashami yayo yose, mu ntambara y'inkundura yo gufata ubutegetsi, n'iyicwa ry'impunzi z'Abahutu
mu gihugu cya Kongo kuva muri 1996, ari jenoside.
3.Kuvuga ko habaye jenoside yakorewe Abahutu si uguhakana cyangwa ugufobya jenoside yakorewe Abatutsi b'imbere mu gihugu. Ntibivuga kandi ko ari Abatutsi barokotse b'imbere mu gihugu bayikoze.
Izo jenoside zombi, iy'Abatutsi n'iy'Abahutu, zerekana ubukana n'ubugome burenze bw'abahezanguni b'Abahutu n'Abatutsi bwahekuye u Rwanda n'Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho. Ni ikimenyetso ntakuka ko abazikoze batagira ubumuntu kuko batemera ko n'undi ari umuntu nkabo.
Kuva twashinga ku mugaragaro Ishyaka ISHAKWE kuri 1 Nyakanga 2017, ndetse na mbere yaho mu rwego rwa Komisiyo Ukuri Rwanda/ Commission Vérité Rwanda/Rwanda Truth Commission, twatangaje ku mugaragaro ko twemera izo jenoside zombi. Ni muri urwo rwego ku matariki ya 25-26 Werurwe 2017, i Bruseli mu Bubiligi, twahamagariye Abanyarwanda n'abatari Abanyarwanda inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu. Iyo nama yahamagariye Abanyarwanda n'Umulyango mpuzamahanga guharanira ko jenoside yakorewe Abahutu yemerwa n'ibihugu ndetse na Loni kandi igahora yibukwa.
Nyuma y'aho, ku wa 8 Mata 2017, twatangije umuhango ngarukamwaka wo kwibukira hamwe Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye Abatutsi muri 1994 n'Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye ubwoko bw'Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo.
Ku wa 18 Mata 2018, i Buruseli hateraniye inama yo kugaragaza uruhare rw'Umulyango w'Abibumbye (ONU) mu mahano yo mu Rwanda.
Na none, ubwo kw'itariki ya 20 Mata 2020 Inama rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafataga icyemezo 74/273 mu manyanga igahindura inyito yari izwi ya Jenoside yakorewe Abanyarwanda yafatiwe mu mucyo muri 2003, igahindura inyito ikayita Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, Rwanda Truth Commission n'ishyaka ISHAKWE twamaganye ku mugaragaro kw'itariki ya 20 Nyakanga 2020 iyo mikorere. Icyo gihe twandikiye Perezida n'Umunyamabanga mukuru b'Umuryango w'Abibumbye tugaya iyo nyito nshya, iheza abandi Banyarwanda nabo bahuye n'ayo mahano ya Jenoside. Dushima ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ubwongereza, ndetse n'Ubuyapani byitandukanije n'iyo nyito. Kubera ko urumuri rwirukana umwijima, tuboneraho kwibutsa ko Raporo Gersony, Garreton, Mapping zivanwa mu kabati kugira ngo ingoma ya FPR ikurikiranwe ku mahano ya jenoside yakoze.
Ku wa 18 Kamena 2022 twakoranyije Inama mpuzamahanga ku kibazo cyo kwimakaza ubudahana mu Rwanda n'ingaruka ku karere kose ka Afurika y'iburasirazuba.
Ibikorwa bya Komisiyo Ukuri Rwanda, ifatanyije n'ISHAKWE RFM, birakomeje mu rwego rwa diporomasi na politiki.
Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement ryongeye guhamagarira Abanyarwanda gushyira imbere umuco wo kuvugisha ukuri ku mahano yibasiye kandi agikomeza kwibasira igihugu cyacu. Ukuri no kurandura umuco wo kudahana no guharanira ubutabera ni byo musingi w'ubwiyunge n'ubufatanye mu Banyarwanda.
Turashishikariza Abanyarwanda aho bari hose kwamagana ikibi, guharanira ukuri no kwamagana ibisigisigi by'imico mibi ikomeje guca icyuho mu Banyarwanda. Duhaguruke twigobotore ingoyi z'udutsiko, turandurane n'imizi imbuto y'urwango, maze twishyire twizane, twubake igihugu cyacu mu bwubahane no mu busabane.
2
Bikorewe I Buruseli, ku wa 15 Ukwakira 2024. Bishyizweho umukono na :
Dr Théogène RUDASINGWA, Perezida Eugène NDAHAYO, Visi-Perezida
Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga Mukuru
Jonathan MUSONERA, Umunyamabanga Wungirije
Dr Nkiko NSENGIMANA, Umwe mu bagize Inama Nkuru ushinzwe Ingamba n'Igenamigambi
Joseph NGARAMBE, Umwe mu bagize Inama Nkuru ushinzwe Radio TV, Itangazamakuru n'Itumanaho
3
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse
.
.