Thursday 15 August 2024

[Rwanda Forum] Umumotsi JD Bizimana Ministre w'Irondabwoko mu Rwanda azikubita agati hahandi... ngo araramya umwihishyi Kagame!


Ahubwo uwo Bizimana ni inkunguzi arikungurira, Kagame namenya biriya byo kurege Abaperezida ba Republika yahiritse kuba batari Abanyarwanda, ahubwo Kagame ariwe utegeka u Rwanda kandi atakiri umunyarwanda. Nubwo yaruvukiyemo muri 1957 akaruvamo afite imyaka ibiri, yatakaje ubunyarwanda igihe yafataga ubwenegihugu bwa Uganda kugeza abaye Officier mukuru mu ngabo z'icyo gihugu. Ibimenyetso n'inyandiko birahari. Kandi icyo gihe Itegekonshinga igihugu cyagenderagaho kugeza muli 2003, ntiryemeraga ubwenegihugu bubiri. Bivuze ko uwafataga ubundi yabaga atakaje automatically Ubunyarwanda. Kagame rero muli 1994 agarutse mu Rwanda kuba V/P na President ntiyigeze avuga cyangwa ngo yerekanre ko yashubije ubwenegihugu bwa Uganda kandi ko yahawe Ubunyarwanda. Kugeza ubu rero ategeka u Rwanda ariko mu mategeko akiri Umugande! Ni mu gihe Kayibanda nka Habyarimana abanyarwanda bavukiye mu Rwanda ku babyeyi nabo b'abanyarwanda batigeze bahabwa ubundi bwene gihugu ngo batakaze ubunyarwanda nka Kagame. Umumotsi JD Bizimana yitonde rero ararogotwa mu bikomeye.



No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Ubuhamya bwa Gen. Ndindiliyimana mu manza za Dr. Eugène Rwamucyo na Maj. P-Claver Karangwa.

  Ubuhamya bwa Gen. Ndindiliyimana mu manza za Dr. Eugène Rwamucyo na Maj. P-Claver Karangwa. https://youtu.be/7p8MzHVH8uY?si=plOiWyokmMDO...

Subscribe to Africa Forum Online Google Group

Subscribe to Africa Forum Online Google Group

To subscribe:

africaforumonline+subscribe@googlegroups.com

To send a message:

africaforumonline@googlegroups.com

To unsubscribe:

africaforumonline+unsubscribe@googlegroups.com