Skip to main content

[Rwanda Forum] Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n’ukwezi mu kurwana na RDC!

Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC! - VERITAS INFO NEWS

Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC!

Couverture de l'article "Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC!"

Herman Cohen, wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibijyanye na Afurika, yatangaje amagambo akomeye anenga Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, kubera uruhare rwe mu ntambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Cohen, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya ACC, yagaragaje impungenge zikomeye ku byo Kagame yatangaje mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y'Abafaransa, France 24.

Herman Cohen

Cohen yagize ati: «Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ntazi gutandukanya izuba n'ukwezi. Gutangaza intambara kuri televiziyo y'Abafaransa 'France 24' yo kurwanya Kongo ni ikosa rikomeye cyane. Ndatekereza ko atari byiza gushyira kukarubanda icyo ingamba za Tshisekedi zihishe kuri iyi ntambara.»

Herman Cohen yakomeje agira ati: «Kuba Kagame avuga ko yiteguye intambara yo kurwanya RDC afunguye inzira yo guha Congo amahirwe yo guhirika ubutegetsi bwe! Icyo Kagame atazi ni uko ingabo za Congo FARDC muri iki gihe ziri ku rwego rwo hejuru, ndatekerezako abantu benshi nka Kagame batabibona, yewe na Perezida Tshisekedi ndetse n'amahanga ntabwo bazi neza ubushobozi bw'ingabo za RDC! Ibyo Kagame yavuze kuri France 24 ni igikorwa cy'ubwiyahuzi!»

Herman Cohen yavuze ko Perezida Tshisekedi ari gukinisha ikarita ikomeye cyane muri iyi ntambara, akavuga ko Paul Kagame asabwa kwitonda cyane no guhindura imyitwarire ye kuri Congo, kuko intambara ari kuvuga agiye gushora kuri Congo ihuye n'icyifuzo abaturage ba Congo bafite kuva cyera kugira ngo bashyire iherezo ku butegetsi bwe.

Yakomeje agira ati: «Ntabwo ntekerezako abaturage b'u Rwanda bazashyigikira Kagame ku buryo bweruye muri iyi ntambara ya RDC, ariko kuri Congo ho siko bimeze kuko abaturage bayo nibo bari gusaba abayobozi babo kurwana n'u Rwanda maze bakabashyigikira!»

Ibi byose bije nyuma y'aho Perezida Paul Kagame yatangarije ko yiteguye kwinjira mu ntambara yo kurwanya RDC, abinyujije mu itangazamakuru rya France 24. U Rwanda rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23, umutwe w'inyeshyamba ukomeje kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana.

Abasesengura politiki bavuga ko amagambo ya Herman Cohen ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w'u Rwanda n'amahanga ndetse no ku mutekano w'akarere k'ibiyaga bigari muri rusange. Birasaba kwitonderwa cyane ibihugu byombi bikareba uburyo bihosha umwuka mubi w'ubushyamirane kuko nibijya mu ntambara ishobora gufata akarere kose !

Veritasinfo.


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Who is Axel Muganwa Rudakubana, the butcher of Southport, UK?

   If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Since Axel Rudakubana's parents are Tutsi genocide survivors, and his father, Alphonse Rudakubana, is a nephew of Wellars Gasamagera, the Secretary General of Rwanda's ruling party - RPF, the tragedy that occurred in the UK has not been mentioned by any tabloids or news outlets in Rwanda. However, had Axel Muganwa Rudakubana been a child of a Hutu, or a child of a Tutsi opposition figure, we can all guess the type of headline that would have appeared in the tabloid controlled by Criminal Paul Kagame. But now, they remain silent on this despicable tragedy. FYI... ICYIHISHE INYUMA Y'UMUSORE W'UMUNYARWANDA WISHE ABANA BATATU MU BWONGEREZA. https://youtu.be/OuPMqdxYrvs?si=vF24-X-nZdIlDcNC ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###

[Rwanda Forum] Kagame Family Business Link in Sober Living Homes Mafia With Senior RDF Officers and U.S.-Based Network.

 Kagame Family Business Link in Sober Living Homes Mafia With Senior RDF Officers and U.S.-Based Network. 🇷🇼 Kagame Family Business Link in Sober Living Homes Mafia With Senior RDF Officers and U.S.-Based Network 🟢 2. Key Individuals Involved Willy Rwagasana: Major General and head of the Republican Guard in Rwanda. Allegedly finances the operations from Rwanda. Aline Rwagasana: Serge Ndayizeye (@Sergiondayi) x.com 🇷🇼 Kagame Family Business Link in Sober Living Homes Mafia With Senior RDF Officers and U.S.-Based Network 🟢 2. Key Individuals Involved Willy Rwagasana: Major General and head of the Republican Guard in Rwanda. Allegedly finances the operations from Rwanda. Aline Rwagasana: His sister, reportedly managing operations on the ground in Arizona. Kassim Ntagerura: Aline's husband, described as the key broker or intermediary in the scheme. 📍 Together, this trio is said to own more than eight properties in Phoenix, Arizona, used in a network of sober living h...

Fwd: [Rwanda Forum] Kagame aritegura gupfa. Ashaje yanduranya cyane !

Kagame aritegura gupfa. Ashaje yanduranya cyane !   Ibimenyesto ni byinshi. Asigaye avuga Imana ariko yanageraho akayivugira ibitaribyo, akayibeshyera, akavuga abo atashimiye yabajyana mu muriro utazima.   Asigaye yiyambaza Imana kuko abona ko byarangiye, ubuzima burimo ku mucika. Imyaka ibaye myinshi  asuzugira amadini n'abaykorera, yarerekana ko amadini ntacyo amaze, ko ahubwo yakoze genocide. Ko amadini nta terambere yazanye mu Rwanda, ko byose u Rwanda rufite rwatangiriye kuri we. Hakiyongera no kwishimira ko yishe abanyarwanda kuko ibyo ahora abishimangira mu ruhame.  Mwese ntimuyobewe abanyamadini bishwe na Kagame. Ibyo byose Kagame yumva Imana yarabyibagiwe. Biyo nta kabuza azajya mu ijuru. Kagame rero agomba kuba azi ko iminsi ye ibaze. Amaze kubona ko Imana ntaho yayihungira ku bibi yakoreye abanyarwanda. It's too little too late !   -- ________________________________________________________________ -Ushobora kohereza mess...