Umujyanama wa Trump yabaye nk'abandi bose ku mvugo ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ati "Twibuka Abahutu n'Abatwa"
IGIHE
Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe? Uyu mugani ushobora kuba waba umwe mu myinshi yasobanura imyitwarire ya Amerika ku Rwanda iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imyaka 31 ishize Amerika yaranze guhindura imvugo yayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo izi ukuri, ahanini kubera igisebo imaranye igihe cyo kuba ntacyo yakoze ubwo ubu bugizi bwa nabi bwabaga mu Rwanda, igakunja amaboko, ikarebera.
Abayobozi bayo basimburana umwe ku wundi, ariko politiki yayo ntijya ihinduka, byageze n'aho uwari mu Rwanda muri Jenoside, agera ku buyobozi agatangira kuvuga ibitandukanye n'ibyo yabonye, kandi yarabivugaga ashize amanga mbere y'uko abujyamo.
Umujyanama wa Trump, Massad Boulos, ku wa Gatatu yaganiriye n'itangazamakuru mu Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame byagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Karere n'ubufatanye hagati y'impande zombi.
Ubwo yageraga mu Cyumba cyabereyemo ikiganiro, yahise atangira kuvuga ibyo yaganiriye n'Umukuru w'Igihugu, ati "Nishimiye kuba ndi mu Rwanda mu rugendo rwanjye rwa mbere kuva nagirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe Afurika. Ntabwo ari uruzinduko rwanjye rwa mbere mu Rwanda, muri iki gihugu cyiza."
Kugeza aho byari byiza, umurebye ku maso, ukabona atandukanye n'abandi banyapolitiki ba Amerika, ukabona ko isura ye isa n'iy'umuntu ucisha make, udakunda kuvuga menshi.
Birashoboka cyane kuko si Umudipolomate wihebeye politiki ahubwo we ni umuntu wibanda cyane mu bijyanye n'ubucuruzi.
Uko yakomeje avuga, yageze aho avuga ko yabonanye na Perezida Kagame, ati ariko mbere y'uko ngira ibyo mvuga ku biganiro byiza twagiranye, "ndashaka gufata umwanya wo kwibuka ibihumbi by'inzirakarengane z'Abatutsi, abagabo, abagore n'abana."
Yakomeje agira ati "Bishwe bunyamaswa muri Jenoside. Twifatanyije n'abarokotse, twibuka ibi bikorwa byaganishije ku byaha ndengakamere. Kandi turibuka Abahutu, Abatwa n'abandi bishwe barwanya Jenoside."
Iyi mvugo ya Boulos si nshya kuko bimaze kuba nka misa ya mbere. Nyuma y'uko Amerika yanze gukoresha umubare nyakuri w'Abatutsi bishwe muri Jenoside, igatsimbarara ku bihumbi 800 byavuzwe na Gen Romeo Dallaire mu 1994 agenekereza, yatangiye no kotsa igitutu ibindi bihugu ngo abe ari wo mujyo bifata.
Bimwe byarayumviye, gusa Loni iza gutangaza ko umubare wemewe ari abasaga miliyoni kandi mu Rwanda icyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzanamo andi moko, biba ari ugupfobya.
Amateka agaragaza ko nta na hamwe mu Rwanda Abahutu n'Abatwa bigeze bahigwa kugira ngo bicwe kubera ubwoko bwabo.
Iyi mvugo ya Amerika, iyikoresha ku Rwanda gusa, ariko urebye amateka ya Jenoside, nubwo iyakorewe Abatutsi yihariye cyane ko yakozwe n'abenegihugu bica bagenzi babo, ntabwo iki gihugu kijya gihirahira kizana ibintu byinshi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi.
Nubwo Abayahudi ari bo bari bagenderewe mu mugambi w'Aba-Nazi wo kubarimbura, hari abandi bishwe ku mpamvu za Politiki n'iz'uruhu. Abo barimo Abaroma barenga ibihumbi 200, abafite ubumuga barenga ibihumbi 275, ababana bahuje igitsina, abo mu bwoko bw'Aba-Slaves, Abahamya ba Yehova n'abanyapolitiki batavugaga rumwe n'Aba-Nazi n'abandi bazize imyemerere yabo.
Gusa nubwo aba batari Abayahudi bishwe, ntabwo babarwa nk'abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kuko yo ubwayo isobanurwa nk'ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n'Aba-Nazi bashakaga kubarimbura ngo babamareho.
Kuki Amerika yahisemo gufata uru ruhande?
Uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Kelly Craft, yigeze kuvuga ko igihugu cye kitishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito "Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994" byakozwemo.
Icyo gihe, yavugaga ko igihugu kibona ko gukoresha iyo mvugo, igarukira gusa ku kuvuga Jenoside "yakorewe Abatutsi mu Rwanda" ari ukwirengagiza uburemere n'ingaruka iyi Jenoside yagize ku yandi matsinda y'abantu.
Imvugo ye isa n'iyivuguruza kuko ibyo bitajya bivugwa na gato iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi kandi nayo yarahitanye abandi bantu b'ingeri zinyuranye.
Muri Mata 1994, abahigishwaga uruhindu bari Abatutsi gusa, hagamijwe kubarimbura, nta n'umwe usigaye. Abahutu cyangwa Abatwa baba barishwe, ntabwo bazize kuba bari Abahutu cyangwa se Abatwa, bazize ibitekerezo byabo byabaga biganisha ku kudashyigikira iyicwa ry'Abatutsi cyangwa se bakazira ubugizi bwa nabi n'impanuka, nko kuba umuntu yakandagira kuri mine ikamuturikana n'ibindi. Umugambi wari uhari wari uwo kurimbura Abatutsi.
Usesenguye impamvu Amerika yahisemo gufata umurongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabibonera mu mateka y'uburyo iki gihugu cyitwaye ubwo mu Rwanda Abatutsi bicwaga bunyamaswa.
Ku Banyamerika bamwe, ibyabaga mu Rwanda byari "ubunyamaswa bw'Abanyafurika bakunda kwicana", ku buryo batigeze bita ku biri kuba icyo gihe muri 1994, yewe kugera no ku wari Umukuru w'Igihugu icyo gihe.
Ku wa 15 Werurwe 1998 ubwo Bill Clinton yageraga mu Rwanda bwa mbere, yahuriye ku Kibuga cy'Indege n'itsinda ririmo abarokotse Jenoside. Icyo gihe yumvise ubuhamya bwabo, biramurenga cyane ko hari hashize imyaka ine gusa Jenoside ihagaritswe, kuri benshi ibikomere bikiri bibisi.
Uyu mugabo yafashe ijambo, ababwira ko yicuza kuba ntacyo yakoze no kuba ntacyo umuryango mpuzamahanga wakoze mu guhagarika Jenoside.
Perezida Kagame yigeze kuvuga ko imyitwarire ya Amerika itakimutangaza, ko mu 2014 yigeze gusaba ko handikwa ibaruwa ibwira Amerika ko ikwiriye guha agahenge u Rwanda mu gihe cyo kwibuka.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu 2024, yagize ati "Mu ibaruwa turababwira tuti 'ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka [...] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?'"
"Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w'iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka."
Leta zimwe zatangiye guhinduka
Leta ya Texas iherutse gushyira hanze itangazo rivuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko iri, ivuga ko tariki 7 Mata ari umunsi Isi yose yibuka Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.
Yavugaga ko nk'Abanyamerika, bakwiriye kwigira ku mateka yabaye mu Rwanda, bagafata ingamba zikumira ko abantu bakongera kubura ubuzima ku mpamvu zidasobanutse.
Guverineri wa Texas, Greg Abbott yasabye abaturage bose ba Texas, kubaha ibihe byo kwibuka, kandi bakibuka mu buryo buboneye.

Massad Boulos ubwo yageraga mu cyumba cya Ambasade ya Amerika cyabereyemo ikiganiro n'abanyamakuru

Amerika imaze imyaka myinshi ishyira igitutu ku bindi bihugu ngo bijye mu murongo wayo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Massad Boulos yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije kuganira n'Umukuru w'Igihugu ku bibazo by'umutekano mu karere

Massad Boulos yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi isanzwe imenyerewe ku bayobozi ba Amerika